Ibiti birwanya isuri :

Murema na Muligo bumvise neza inama zimwe na zimwe zo kurwanya isuri. Ariko bakaba barumvise muri radiyo ko amashyamba nayo arwanya isuri.

Munashuri babajije ico kibazo Mwarimu wabo, arababwira ati “uwagisubiza ni nde?”

Umwe mu banyeshuri arasubiza ati «igihe imvura igwa ari nyinshi, ibanza kugwa ku mababi y’igiti, imbaraga zayo zikagabanuka ntizicukure cyane ubutaka. »

Mwarimu ati «ni ibyo mubona byonyine mu ishyamba bishobora kurinda ubutaka isuri? » Murema asubiza ko mu ishyamba habonekamo uduhuru n’ibyatsi bitwikira ubutaka, imbaraga z’imvura zikagabanuka, bityo ubutaka bukaba burinzwe isuri.

Mwarimu ashimira abanyeshuri be, kandi yongeraho ko ibiti byigaburira bikoresheje imizi yabyoinatuma bikomera mu butaka. Ikindi kandi iyo mizi ifata ubutaka, ntibutwarwe.

Mu kiganiro cyabo, umwe mu banyeshuri yari yarabonye ko mu ishyamba hahunguka amababi ku butaka, abaza ko hari icyo bimara kurwanya isuri.

Yohani abona ko auo mababi ahungukira ku butaka, agaha ubutaka imborera. Dusanzwe tuzi ko imborera imeze nk’icyangwe gifata amazi, bityo ubutaka bukaba burinzwe isuri.

Mwarimu yongeraho ati «kugira ngo amashyamba arwanye isuri neza, ni ngombwa guhitamo neza ibiti biterwa, kuko hari amashyamba amwe arwanya isuri cyane n’andi ayirwanya buhoro; nk’amashyamba amwe n’amwe y’inturusu ateye mu butaka bubi, ntarwanya isuri. Ni ngombwa kandi gutera ibiti ku mwanya mwiza kugira ngo hazameremo ibyatsi. Mbere yo gutera ibiti, banza ugishe inama abagoronome bo mu karere utuyemo! »

Mbere yo kurangiza icyo kiganiro abo banyeshuri bombi babajije ahantu bacukura imiringoti irwnya isuri n’uko bayicukura; bahabwa ibisobanuro bibanyuze.